Skip to main content
Free carbon-neutral shipping over $39.99  ·  Thousands of books on sale — sale ends soon

Imitima y'Abacu

by A Happy Umwagarwa

A. Happy Umwagarwa

Paperback 386 pages English Oct 20, 2020

(No reviews yet) Write a Review
Millions of titlesEvery book you're looking for
Carbon-neutral shippingFree on orders over $39.99
Fast shipping worldwideDelivered to your door
Mu mwaka w'i 1994, Karabo yacitse ku icumu ry'Itsembabwoko ryakorewe Abatutsi, ryahitanye se umubyara, ndetse na barumuna be. Yasigaye wenyine mu Rwanda rurimo n'abandi Banyarwanda nabo bari bafite ibikomere binyuranye ku mitima yabo. Ntabwo Karabo yari azi aho nyina aherereye.Nyuma yaje kujya kuba kwa se wabo witwaga Kamanzi; umusirikare wo ku rwego rwa Koloneli mu ngabo nshya zari zimaze gutsinda urugamba. Agezeyo, yahahuriye na Shema, na we warokotse Itsembabwoko ryakorewe Abatutsi. Shema akaba yari umwe mu basirikare bato barindaga se wabo wa Karabo. Icyusa n'igikundiro bya Shema byateraga Karabo ubukirigitwa, ndetse nyuma Karabo yaje kwihebera uwo musore wirabura, w'amenyo maremare akikijwe n'ishinya yirabura. Ariko iby'urukundo rwabo ntibyoroshye. Shema azi gusa igice kimwe cy'amateka ya Karabo. Ese Karabo azageraho abwire Shema ibye byose? Ni ihurizo rimukomereye.Imitima y'Abacu ni inkuru y'urukundo, urwango, ndetse n'isanganiro rya byombi. Karabo na Shema ni imfubyi ebyiri zibyirukira mu muryango nyarwanda wakomeretse -- aho zibera hagati y'isi y'abariho ndetse n'isi y'abatabarutse, kandi zikabuzwa amahwemo n'inzangano hagati y'Abahutu n'Abatutsi.Bamwe bajya bavuga ko urukundo ari nk'amazi -- ngo rushokana n'ibyo ruhuye na byo byose. Ese aho Karabo na Shema bazashokana na rwo, cyangwa ruzabajugunya hakurya y'inkombe?
Author:
A Happy Umwagarwa
Publisher:
A. Happy Umwagarwa
Publication Date:
Oct 20, 2020
Number of pages:
386 pages
Language:
English
Binding:
Paperback
ISBN-10:
1527271986
ISBN-13:
9781527271982